RGB yahagaritse inzego za Rayon Sports, ishyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko rwasubitse imikorere y’inzego zari zisanzwe ziyobora Umuryango wa Rayon Sports, rugaragaza Murenzi Abdallah nk’uyobora inzibacyuho, kimwe n’uko byigeze gukorwa mu mwaka wa 2020.
Ibi byemejwe mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, yahuje RGB n’abagize inzego z’imiyoborere muri Rayon Sports barimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi ndetse n’itsinda rishinzwe gukemura amakimbirane.
Nyuma yo gusuzuma imiterere y’imiyoborere y’uyu muryango, RGB yemeje ko inzego zari ziriho zihagaritswe, hashyirwaho Komite y’agateganyo igomba kuyobora mu gihe cy’amezi atatu.
Abagize Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports
- Murenzi Abdallah – Perezida
- Musabyimana Jean Baptiste – Umunyamuryango
- Gakwaya Olivier – Umunyamuryango
- Akayezu Josée – Umunyamuryango
- Me Nubumwe Jean Bosco – Umunyamuryango
Itangazo rireba Umuryango wa Rayon Sports. https://t.co/f06WGunBxU pic.twitter.com/WKqAhpaamL
— Rwanda Gov Board (@GovernanceRw) November 25, 2025
Iyi Komite nshya yahawe inshingano zirimo gusesengura amategeko agenga Umuryango wa Rayon Sports, kuvugurura inzego z’imiyoborere, kugenzura imikorere n’imari hifashishijwe igenzura mpuzabikorwa (external audit), ndetse no gukurikirana ibikorwa byose mu gihe cy’inzibacyuho.
RGB yatangaje ko izakomeza guherekeza uyu muryango kugira ngo impinduka zikorwa zibe iz’amategeko, zishoboke kandi zigire uruhare mu gutuma Rayon Sports ikora mu bunyamwuga burambye.
Ni ku nshuro ya kabiri RGB ifata icyemezo nk’iki kijyanye no gukemura ibibazo muri Rayon Sports, nyuma y’uko ibintu nk’ibi byaherukaga mu 2020.
WhatsApp channel – Isiyose Tv
👉 Kanda hano ujoininge WhatsApp Channel yacu


No comments:
Post a Comment