ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Friday, 21 November 2025

FERWAFA yunamiye Ufitinema Clotilde, wahoze akinira Amavubi y’Abagore

FERWAFA yunamiye Ufitinema Clotilde wahoze akinira Amavubi y’Abagore

FERWAFA yunamiye Ufitinema Clotilde wahoze akinira Amavubi y’Abagore

FERWAFA yunamiye Ufitinema Clotilde

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryifatanyije n’umuryango n’incuti za Ufitinema Clotilde, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore, witabye Imana ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Nyakwigendera yashizemo umwuka mu bitaro bya CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye. Clotilde yamenyekanye cyane ubwo Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubuzima na FERWAFA bamufashaga kujya kwivuriza mu Buhinde kanseri y’umusokoro yari imaze igihe imumunga.

Uburwayi bwe bwatangiriye mu 2022 nyuma yo kubyara, akava amaraso menshi, bikomeza kumushengura nubwo yakomeje kwivuza mu bigo nderabuzima bitandukanye. Nyuma yo kuva mu Buhinde ameze neza, yaje kongera kuremba kugeza yitabye Imana ari muri CHUK.

FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwe ndetse yihanganishije umuryango we n'abakunzi ba ruhago.

Urugendo rwe mu mupira w’abagore

Ufitinema Clotilde wari ufite imyaka 27 yakinnye mu makipe menshi arimo ES Mutunda WFC (2013–2018), Bugesera WFC (2019) nyuma akongera kugaruka muri ES Mutunda, aho yakiniye igihe kirekire mbere yo kurwara.

Ku rwego mpuzamahanga, yambariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Women 2018 atozwa na Kayiranga Baptiste, agaragaza ubwitange n’ubuhanga.

clotilde witabye Imana

Share this article


Izindi nkuru wasoma

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu