Karongi: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore babanaga bitemewe n’amategeko
Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Karongi ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umugore w’imyaka 37 bari bamaze imyaka itandatu babana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo bwicanyi bwabaye ku wa 18 Ugushyingo 2025 mu Mudugudu wa Winzira, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwankuba. Ahagana saa tatu na 40 z’ijoro, uyu mugore yatahaga, ageze mu rugo asanga umugabo babanaga yamutegereje afite umuhoro, ahita amutemesha aranamwica.
Amakuru avuga ko bombi bari bavuye mu kabari, hanyuma umugabo akumva umugore ahamagara undi mugabo bigaragara ko bafitanye umubano wihariye. Ibi byatumye afata umujinya kuko yari asanzwe amushinja kumuca inyuma.
Uyu mugabo kandi bivugwa ko yari yarasize urugo rwe rwa mbere akajya gutangira ubuzima bushya n’uyu mugore, bamaze imyaka itandatu babana mu buryo butari bwemewe n’amategeko.
Nyuma yo gukora icyaha, yahise atoroka ariko ku wa 19 Ugushyingo mu masaha ya saa tanu z’amanywa, yafatiwe mu Murenge wa Gitesi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Nsabimana Felicien, yihanganishije umuryango w’uwishwe, anasaba ababanira mu ngo zitubatse byemewe ko bakwiye kubahana no kugisha inama inzego z’ibanze igihe habaye ikibazo.
Yagize ati: “Dufite ubuyobozi kuva ku Isibo kugera ku Kagari no hejuru. Tubakangurira ko igihe habaye kutumvikana bakwiyambaza ubuyobozi cyangwa inshuti z’umuryango kugira ngo babafashe gukemura ikibazo hakiri kare.”



No comments:
Post a Comment