Aline Gahongayire yahumurije Ishimwe Vestine nyuma yo kugaragaza intimba n’ibihe bikomeye arimo
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yagejeje ku muhanzi Ishimwe Vestine ubutumwa bwuzuye ihumure n’isengesho, amwibutsa ko Imana yamuhamagaye itajya ihinduka kandi ko amasezerano yayo ahora ari mashya.
Vestine yari amaze gutangaza amagambo akomeye, avuga ko ari guca mubihe bikomeye by’ihungabana ry’ubuzima bwe n’ubuzima bw’urukundo rutagenze neza. Yagaragaje ko atazongera kwemerera umuntu uwo ari we wese kumusenyera ubuzima.
Mu butumwa bwe, Vestine yagize ati: “Ndimo gucamo ibihe bikomeye kandi sinari mbikwiriye… nta mugabo uzongera kunyinjirira ubuzima mu buryo bunshengura.”
Aline Gahongayire yahise amuhumuriza, amubwira ko Imana imuzi, imukunda, kandi imufite mu nshingano. Yamusabye gusubira ku mavi no kongera kwegera Imana mu buryo bwimbitse, kuko ari ho azakura imbaraga.
Aline yagize ati: “Komera kandi utekane. Yesu waguhaye ijambo rimwe, ni we uzongera akaguha irindi rihagarika imiraba yose.”
Yakomeje amwifuriza kubaho mu munezero mushya w’Imana, ati: “Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana. Nta ntwaro izacurirwa kukurwanya izagira icyo igutwara.”



No comments:
Post a Comment