ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Tuesday, 18 November 2025

Ishimwe Vestine yicuza impamvu yashatse Idrissa Jean Luc — Ibyavuzwe ku rukundo rwabo

Ishimwe Vestine yicuza impamvu yashatse Idrissa Jean Luc — Ibyavuzwe ku rukundo rwabo

Ishimwe Vestine yicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc

Vestine and Idrissa

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko atishimiye ubuzima abarimo ndetse ko abayeho ibihe bitoroshye byaterwa n’amahitamo mabi yagize mu rukundo.

Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira mu Cyongereza, yavuze ko ibyo ari kunyuramo bitandukanye cyane n’ibyo yifuzaga, asobanura ko ubu atewe agahinda n’ingaruka z’amahitamo atamubereye.

Ati: “Ubuzima mbayemo uyu munsi si bwo nari nteganyije. Ndi mu bihe bikomeye kandi ntabwo ari byo nkwiye. Ndabizi neza ko nagize amahitamo mabi, ariko byose mbishyize mu maboko y’Imana. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima ukundi.”

Vestine yakomeje yerekana uburyo yicuza, avuga ko nibura niyongera guhitamo uwo bazabana azabanza kumumenya bihagije n’umuryango we, kugira ngo atazongera kugwa mu makosa nk’ayo yakoze mu bihe bishize.

Ati: “Ubutaha nzahitamo umugabo tuzabana ari uwo nzi neza, nzi umuryango we ndetse n’imibereho ye yose. Nta muntu uzongera kunyinjiza mu buzima bubi ukundi.”

Ubutumwa bwa Vestine

Nyuma y’ubu butumwa, byahise biba ibyagarutsweho cyane mu bafana be kuko bigaragaza ko urugo rwe rutifashe neza. Kuri Instagram ye, amafoto yose ari kumwe n’uwo bahoze babana, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, yamaze kuyakuraho.

Vestine ari kubarizwa muri Canada

Ubu ari mu gihugu cya Canada aho yari arimo gukora ibitaramo bitandukanye mu mijyi itandukanye. Ibyo bitaramo byarangiye mu mpera z’iki cyumweru, mu gihe ibibazo by’urugo rwe bikomeje kuvugwa cyane.

Ubukwe bwabo bwabaye mu 2025

Ishimwe Vestine na Idrissa Jean Luc bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y'igihe kigufi kimenyejwe ko bari mu rukundo. Banasezeranye imbere y’amategeko mbere yo gukora ubukwe buhambaye bwavugishije benshi.

Nubwo twagerageje kuvugisha Vestine ngo atange ibisobanuro birambuye ku byavuzwe, ntitwabashije kumubona. Turacyakurikirana amakuru mashya azabageraho mu gihe cya vuba.

Source:IGIHE.COM

Share this article

Izindi nkuru wasoma

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu