Rubavu: Umwarimu Akurikiranyweho gutekera imitwe Ababyeyi n’Abarimu bakorana Abizeza Ubufasha
By ISIYOSE TV - 24 Nzeri 2025

Rubavu, Rwanda — Polisi yataye muri yombi umwarimu wigisha ku ishuri ribanza rya Kinyanzovu mu Murenge wa Cyanzarwe, nyuma yo gukekwaho ibikorwa byo kwambura abaturage amafaranga abizeza serivisi adafitiye ubushobozi.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, bivugwa ko uyu mwarimu yafashwe ku itariki ya 17 Nzeri 2025, akekwaho kuba yarambuye ababyeyi babiri amafaranga ibihumbi 100 Frw, ababeshya ko azabashakira imyanya y’abana babo muri GS Busasamana. Si ibyo gusa, kuko anashinjwa kurya amafaranga 730,000 Frw y’abarimu batanu abizeza kubakorera ubuvugizi ngo bahabwe inguzanyo ya "Gira Iwawe Mwarimu."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo mwarimu, avuga ko byamenyekanye nyuma y’aho Umuyobozi w’ishuri yigishaho atabaje ubuyobozi.
“Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuyobozi w’ishuri yigishaho, nyuma y’uko ababyeyi batangiye gutabaza ko yabambuye amafaranga abizeza kubashakira amashuri. Hari n’abarimu bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakorera inguzanyo ya Gira Iwawe, kandi byose bifite ibimenyetso bifatika,” — Mugisha yabwiye itangazamakuru.
Gitifu Mugisha yasabye abaturage kugira amakenga igihe cyose hari ubabwira ibintu bisa n’ibitangaza, no kugendera kure ibikorwa byo kwishora mu buriganya, ahubwo bakarangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora byose.
Icyitonderwa: Uyu mwarimu aracyarimo gukorwaho iperereza kandi dosiye ye yashyikirijwe inzego z’ubutabera kugira ngo zikomeze kuyisuzuma.
Source: Igihe.com
Kurikira amakuru agezweho nk’aya buri munsi kuri ISIOYSE TV
No comments:
Post a Comment