NESA Rwanda: Itangazo ryihutirwa rireba abasabye guhindurirwa ibigo, kugenzurirwa amanota no guhindura ishami (2025/2026)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’uburezi (NESA) cyashyize hanze itangazo rigenewe abanyeshuri basabye kongera kugenzurirwa amanota, guhindurirwa amashami ndetse no guhindurirwa ibigo mu rwego rwo kwitegura itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Iby’ingenzi wamenya ku itangazo rya NESA
- Igihe ntarengwa cyo gutanga ubujurire ni ku wa kabiri, tariki ya 02/09/2025, saa 17h00.
- Ubujurire bugenda busubizwa uko bwakiriwe, harimo n’ugusaba gukosora imyirondoro.
- Abanyeshuri bagomba kugera ku mashuri bitarenze ku wa mbere tariki ya 08/09/2025.
- Ababyeyi b’abanyeshuri batinze gutangira bagomba kubimenyesha abayobozi b’amashuri.
- NESA izasubiza ibyerekeye kugenzura amanota, guhindura amashami n’ibigo hagati ya 10/09/2025 - 14/09/2025.
ITANGAZO RIJYANYE NA GAHUNDA YO GUSUBIZA ABASABYE KONGERA KUGENZURIRWA AMANOTA, GUHINDURIRWA ISHAMI NO GUHINDURIRWA AMASHURI. pic.twitter.com/nNsjrJzXBR
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) August 29, 2025
No comments:
Post a Comment