ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Friday, 13 February 2026

SOBANUKIRWA Psychometric Test Ikorerwa kuri MIFOTRA

SOBANUKIRA Psychometric Test Ikorerwa kuri MIFOTRA | ISIYOSE TV

Psychometric Test Ikorerwa kuri MIFOTRA – Ubusobanuro Bwimbitse (2026)

Psychometric Test MIFOTRA Rwanda

Mu mwaka wa 2025, MIFOTRA yatangije ikizamini cya psychometric test mu gutoranya abakozi ba Leta. Iki kizamini gikurikije itegeko No. 128/01 yo ku wa 03/12/2020 rishyirwaho n'ibiro bya Perezida kikaba kigamije guhitamo abakandida bafite ubushobozi bwo gukora akazi barigusaba, imikorere ihamye, n’ubunyamwuga. (KT Press, 2025)

1. Psychometric Test Ni iki ?

Psychometric test ni ikizamini gipima ubushobozi bwawe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, no gukemura ibibazo. Si amasomo ya nkayo wiga mu bitabo ku ishuri, ahubwo ni skills z’akazi:

  • Cognitive reasoning – gutekereza neza
  • Problem-solving – gukemura ibibazo
  • Decision-making – gufata ibyemezo byiza
  • Work attitude – imyitwarire wagira mu kazi

2. Ishusho Rusange y'ikizamini cya psychometric

  • Ikizamini gikorwa online ku rubuga rwa e-Recruitment rwa MIFOTRA, ukaba ufite igikoresho (machine) ifite interinet ihagije kandi yihuta kandi iyo machine ikaba ifata amashusho n'amajwi
  • Ibibazo biba biri hagati ya 20–25 (Multiple choice / True-False) buri kibazo kiba gifite mu masegonda mirongo ine 40
  • Igihe: ikizamini cyose usanga gifite hagati y'iminota cumi nitanu na mirongo itatu 15–30 minutes
  • Ibice by’ingenzi: Logical, Numerical, Verbal, Situational Judgement

3. Impamvu Iki Kizamini Ari Ingenzi

  • Matching Candidates: Guhuza ubushobozi umuntu afite n’imyanya y’akazi
  • Boosting Efficiency: Kuzamura serivisi za Leta
  • Global Best Practices: Kugeza ku rwego mpuzamahanga mu mikorere y'ibizamini

4. Amanota

Amanota atangwa bitewe nuko wahisemo ikibazo kiri cyo, ndetse n'uburyo wagikoze wihuta kuko iyo igihe cyagenewe ikibazo kigeze ikibazo kiragenda ubwo amanota yicyo kibazo ukaba urayabuze. gutsinda Psychometric test ni amanota: 50%. Abatsindwa ntibakomeza mu bindi bizamini byo kwandika cyangwa interview.

5. Ibice By’ingenzi na Examples

Logical Reasoning (Pattern Recognition)

Question: ? ⬛ ? ⬛ ? ?

Answer:

Numerical Reasoning

Question: Office prints 240 documents in 8 hours. How many in 12 hours?

Answer: 360

Situational Judgement

Question: Citizen irakaye ku kazi kawe. Uko wakwitwara?

Answer: Listen, apologize, and solve the issue.

6. Inama zo Kwitegura

  • imenyereze gukora ibibazo bisaba gutekereza no gushaka ibisubizo vuba buri munsi
  • Genzura igihe ukoresha usubiza ikibazo igihe uri mu myitozo
  • itoze kumva no gusoma vuba kandi kandi neza
Golden rule: preparation + understanding the format = success

7. Umwanzuro

Psychometric test ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka akazi ka Leta. Iyo witeguye neza, witoza kandi wumva uburyo ikorwamo, amahirwe yo gutsinda ariyongera cyane.

Wifuza kumenya byinshi byerekeye akazi na scholarship?

Join Our WhatsApp Group for Updates
```

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu