ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Saturday, 15 November 2025

Polisi yafashe umugabo wenga inzoga bita ‘Ndakubiwe’ mu Ntara y’Amajyaruguru

Polisi yafashe umugabo wengaga inzoga ‘Ndakubiwe’ mu Ntara y’Amajyaruguru
umugabo wengaga inzoga Ndakubiwe

Polisi yafashe umugabo wengaga inzoga ‘Ndakubiwe’ mu Ntara y’Amajyaruguru

Ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwenga inzoga izwi ku izina rya ‘Ndakubiwe’ ayita umutobe. Abaturage bagaragaza ko iyi nzoga yatezaga uburwayi n’amakimbirane mu miryango.

Icyo gikorwa cyabaye ku wa 14 Ugushyingo 2025, aho Polisi yanamennye litiro 80 z’uyu mutobe ndetse hafatwa ibikoresho byose byifashishwaga mu kuwukora.

Uburwayi n’amakimbirane byatewe na ‘Ndakubiwe’

Uyu mutobe wamenyekanye cyane kubera ingaruka zawo ku buzima bw’abawunyoye, harimo kuruka, uburwayi bwo mu nda ndetse no gushwana mu ngo. Abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu wa Kibingo, bavuga ko uyu mugabo yengaga ‘Ndakubiwe’ imyaka irenga icumi, kandi hari bamwe mu bayobozi bamukingiraga ikibaba.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mutobe bawise ‘Ndakubiwe’ kuko uwunyoye ahita aribwa mu nda bikabije, rimwe na rimwe akumva ashaka kwituma”

Undi muturage yakomeje avuga ko uwo mutobe wagiraga ingaruka mu miryango ndetse no kubuzima bwa'baturage, aho hari abiyita abakozi b’Imana bawunywaga cyane bagahita baribwa umutwe cyangwa bakaruka amaraso.

Polisi irakaza ingamba mu kurinda abaturage

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje ko uwafashwe yari amaze igihe kinini yenga inzoga zitujuje ubuziranenge, azimena mu baturage ayita umutobe. Yagize ati: “Uwo mutobe ntabwo ari umutobe mu by’ukuri, ni ikinyabutabire gifite ubukana bukabije, pakimaya ni umusemburo, ubwose urumva biba byoroshye.”

Polisi yafashe ibidomoro 3 binini byo kuvangiramo, indobo 2 ntoya, ibiro 50 by’isukari, amapaki abiri ya pakimaya n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima. Uwo mugabo yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu Karere ka Musanze.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kutanywa ibinyobwa batazi inkomoko yabyo, kuko bishobora guteza uburwayi cyangwa ibindi bibazo mu miryango.

Share this article

Share on Facebook Share on Twitter Share on WhatsApp Share on LinkedIn Share on Pinterest Share on Telegram

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu