Gasabo: Polisi yafashe abantu 11 bakekwaho ubujura bw’inka
Abaturage bo mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo na Rutunga mu Karere ka Gasabo bakomeje gutabaza ku kibazo cy’abajura bibaga inka, bamwe bakazibaga abandi bakazigurisha mu masoko yo mu Ntara y’Iburasirazuba.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko kuva mu kwezi k’Ukwakira inzego z’umutekano zafatanyije n’abaturage mu gukumira iki kibazo.
“Kugeza ubu hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bw’inka 11, bashinjwa kwiba inka 6 mu Murenge wa Gikomero, mu Tugari twa Minini, Gicaca na Kibara. Izo nka bazijyanaga kuzibagirira mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ahari isoko ry’inka,”
Mu nka zibwe, enye zagaruwe zitarabagwa ku bufatanye n’abaturage, naho ebyiri zari zimaze kubagwa. Abakekwaho ubwo bujura bagejejwe imbere y’inkiko, abandi bakomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha.
CIP Gahonzire yasobanuye ko ibi bikorwa bikorerwa mu buryo bw’amatwara, aho habanza abaranga inka (abatenezi) bagatanga amakuru ku bajura, nyuma abashinzwe kubaga cyangwa kugurisha inyama bagakora ibyabo.
Polisi ivuga ko abakekwaho ubujura bakorera mu Mirenge itandukanye, rimwe bakiba muri Gikomero bagahungira i Rutunga, abandi bakambuka bakajya mu turere nka Rwamagana cyangwa Gicumbi.
Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye aba bajura bafatwa, anabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano.
“Hari abamenya abajura ariko ntibabitangaze, bakitwaza ngo ni abo mu miryango yabo cyangwa abaturanyi. Guhisha amakuru bituma ubujura bukomeza,”
Polisi inibutsa abaturage kwirinda kwemera abantu babasaba kugurisha inka, kuko benshi muri bo baba ari abajura cyangwa abagenzura aho amatungo ari kugira ngo babone uko babiba.
Yongeyeho ko ibikorwa byo gukora iperereza no gufata abandi bakekwaho ubujura bigikomeje, kandi ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ari bwo buryo bwizewe bwo kubihashya.
Source: Imvaho Nshya
👉 Soma izindi nkuru zigezweho kuri: ISIYOSE TV


No comments:
Post a Comment