ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Monday, 3 November 2025

Ngabonziza Augustin Yitabye Imana – Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo "Ancilla"

Ngabonziza Augustin Yitabye Imana – Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo "Ancilla"

Ngabonziza Augustin Yitabye Imana

Igihe cyo kwibutsa umusanzu we mu muziki

Ngabonziza Augustin
Umuhanzi Ngabonziza Augustin (ifoto y’icyitegererezo)

Umuhanzi Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo hambere mu Rwanda, yitabye Imana nyuma yo kurwara igihe. Yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK). (Source: IGIHE)

Ngabonziza yari yaramenyekanye mu muziki wo hambere binyuze muri Orchestre Les Citadins, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ayishingana na mukuru we Ngayisonga Bernard. Nyuma mu 2000, yafatanyije na Nikobisanzwe André Gromyko gushinga Orchestre Irangira yakundwaga cyane, cyane cyane ahazwi ku izina “Kwa Lando” aho yataramaga buri wa Gatandatu. Iri tsinda ryaje gusenyuka mu 2007 kubera kutumvikana hagati y’abari barigize.

Indirimbo ze zizwi cyane zirimo “Rugori Rwera”, “Ancilla”, “Have Winsiga” n’izindi nyinshi, zatumye aza gufatwa nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Twifatanyije n’umuryango, inshuti n’abakunzi be mu bihe by’agahinda. Ruhukire mu mahoro, Ngabonziza.

Source: IGIHE – Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo “Ancilla” yapfuye


Kanda hano niba ushaka gusoma amakuru menshi atandukanye h=ya hano mu Rwanda – ISIYOSE TV News

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu