U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 batahutse baturutse muri Congo
U Rwanda rwongeye kwakira Abanyarwanda 326 bari mu miryango 98 batahutse baturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi gahunda yo kubagarura mu Gihugu ishingiye ku myanzuro y’inama yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie ku wa 24 Nyakanga 2025.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), abo Banyarwanda bageze mu Gihugu kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, banyuze ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Benshi muri bo ni abana, abagore n’abakuze, bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi.
Abo batahutse bazahabwa impamba y’itahuka kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe. Buri muntu mukuru azahabwa amadolari 188 (asaga 273 000 Frw), naho abatarageza ku myaka 18 bahabwe amadolari 113 (agera kuri 164 000 Frw). Buri wese kandi azahabwa ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro ka 45 000 Frw.
Kuva mu mwaka wa 2021, Abanyarwanda basaga 11 000 bamaze gutahuka bavuye mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko imibare ya MINEMA ibigaragaza.
UNHCR nayo itangaza ko muri Kanama 2025, inkambi ya Goma yari icumbikiye Abanyarwanda 630 bari bategereje gutahuka mu Rwanda.
Source:IMVAHO NSHYA


 

 
 
 
 
 
 
 
 
 
No comments:
Post a Comment