ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Tuesday, 4 November 2025

Rutsiro: Umwarimu yafashwe akekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri

Rutsiro: Umwarimu yafashwe akekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri yigishagaho

Rutsiro: Umwarimu yafashwe akekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri yigishagaho

Rutsiro

Umwarimu w’imyaka 34 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye by’ishuri yigishagaho, birimo mudasobwa, amasahani abarimu bariraho, amakanya ndetse n’ibikombe abanyeshuri banyweragamo amazi muri Collège De la Paix.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yafashwe ku wa 3 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko yibye telefone yo mu bwoko bwa Infinix y’umugore w’Umukuru w’Umudugudu wa Mukebera, aho yari acumbitse.

Yatawe muri yombi mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil, mu Mudugudu wa Mukebera. Abaturage bavuga ko yari amaze igihe akekwaho ibikorwa by’ubujura mu bice bitandukanye by’uwo murenge.

Amakuru yemejwe n’inzego z’ibanze avuga ko mudasobwa yafatanywe n’uyu mwarimu ari imwe muri ebyiri zaburiwe irengero mu mwaka wa 2024, imwe yakoreshwaga n’Umuyobozi w’Ishuri n’indi n’Umwungirije.

Ubwo ubwo bujura bwabaga, bivugwa ko umukozi wo mu bunyamabanga bw’ishuri yibwe imfunguzo, maze mu gitondo basanga ibiro byasuwe n’abajura bikaba byaribweho mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ishuri.

“Ni byo koko yari umwarimu kuri Collège De la Paix, akaba yari afite uruhare mu kwiba ibikoresho by’ishuri. Iperereza riracyakomeza kugira ngo hamenyekane byinshi,”

— Munyambaraga Rutayisire Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango

Nyuma yo gufatwa, uwo mwarimu yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Gihango kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse rigamije kumenya niba hari abandi bafatanyije nawe mu bikorwa by’ubujura.

Inzego z’umutekano zisaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe hakiri kare, kandi ababigiramo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

Source: IGIHE.COM

👉 Soma izindi nkuru nshya kuri: ISIYOSE TV

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu