ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Wednesday, 5 November 2025

Minisitiri wa Siporo yavuze ko Amakipe y’Igihugu agomba gusohoka afite inyigo n’umusaruro, atari ukwizihiza gusa.

Minisitiri wa Siporo yavuze ko Amakipe y’Igihugu agomba gusohoka afite inyigo n’umusaruro, atari ukwizihiza gusa

By ISIYOSE TV • 5 Ugushyingo 2025
Nelly Mukazayire Minister of Sports

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko amafaranga ya Leta agomba gukoreshwa mu mikino mu buryo butanga umusaruro, aho kuba uburyo bwo “gusohora” amakipe atiteguye. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, ku wa 3 Ugushyingo 2025.

Mukazayire yavuze ko Minisiteri ifite inshingano zo gukurikirana uko amafaranga ya Leta akoreshwa kandi ko nta mafaranga azongera koherezwa mu bikorwa bya siporo hatagaragara inyigo isobanura uko ayo mafaranga azabyazwa umusaruro—by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko.

Yagaragaje ko guha inkunga amakipe atari ayiteguye bishobora gutwara igihugu amafaranga menshi, kandi ko hari igihe kohereza ikipe mu marushanwa bitwara nibura miliyoni 300 Frw mu bijyanye n’amahoteli, amatike n’imwiherero y’abakinnyi.

Minisitiri yanavuze ko impamvu u Rwanda rutitabiriye amarushanwa ya CECAFA U17 mu mwaka ushize ari uko rutari rwiteguye neza, bityo rwirinda guhombya umutungo w’igihugu. Aho kubyohereza, ayo mafaranga yakoreshejwe mu gushaka no gutegura abakinnyi bashya, kubabonera abatoza no kubaka ikipe y’ejo hazaza.

Muri federasiyo 35 zemewe, 11 gusa nizo zigaragaza umusaruro uhagije, ari nazo Minisiteri ishyigikira. Mukazayire yavuze ko siporo ihenda, bityo hakwiye kubaho gahunda yo gushyira amafaranga ahantu hagaragara inyungu n’iterambere ry’impano.

Yasoje avuga ko kubaka siporo y’igihugu bitangirira mu mashuri, aho hatangijwe amarushanwa y’amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse hitegurwa n’irushanwa rya University League rigamije kuzamura impano z’abanyeshuri.

Source: IGIHE.com


© ISIYOSE TV | 2025 — www.isiyosetv.com

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu