ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Wednesday, 5 November 2025

Musanze: Umugabo yarumwe igitsina n’umugore we kubera amakimbirane yo mu buriri

Musanze: Umugabo yarumwe igitsina n’umugore we kubera amakimbirane yo mu buriri

Musanze: Umugabo yarumwe igitsina n’umugore we kubera amakimbirane yo mu buriri

Akarere ka Musanze

Umugabo wo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, ari kuvurwa ibikomere bikomeye nyuma yo kurumwa igitsina n’umugore we. Byaturutse ku makimbirane yo mu buriri hagati y’aba bombi, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Uwo mugabo, utuye mu Mudugudu wa Kabaya, yavuze ko ubwo yari agiye gusaba umugore we ngo baryamane, umugore yahise amuruma ku itama ndetse anamuruma no ku gitsina kirangirika.

“Yahise amfata amaboko, anduma ku itama no ku gitsina. Nagerageje kwirwanaho ariko numva imbaraga zishize, mpita niruka njya gushaka ubutabazi.”

Nyuma yo gukomereka, yajyanywe kwa muganga aho yakiriwe n’abaganga baramufasha ndetse bamuha imiti igabanya ububabare.

Ku ruhande rw’umugore, yavuze ko yabitewe n’uburakari n’agahinda yatewe n’imyitwarire y’umugabo we, avuga ko amufata nabi mu buriri

“Nari narakaye kwihangana biranga ndamuruma. Iyo yasinze, amfata nk’itungo.”

Umuyobozi w’Akagari ka Ruhengeri, Madame Mukamusoni Jasmine, yemeje ko uwo muryango umaze igihe mu makimbirane, aho umugabo avuga ko umugore amwima, naho umugore agashinja umugabo kumufata nk’itungo.

“Twagiye kubasura dusanga batabanye neza. Umugore ashaka ko batandukana, umugabo akavuga ko atazemera.”

Ubu bombi bariguhabwa ubujyanama n’inzego z’ibanze kugira ngo babone umuti w’amakimbirane yabo. Aba bombi babana byemewe n'amategeko kandi babyaranye abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 13.

Soma izindi nzizi kuri 👉 www.isiyosetv.com

Source: UMURYANGO.RW

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu