Umusore ukekwaho gusambanya Umwana w'imyaka itatu Yafashwe i Nyamasheke
Mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato, mu Karere ka Nyamasheke, inzego z’umutekano zataye muri yombi Tuyisenge Edouard, ufite imyaka 35, ukekwaho gukora icyaha cyo guhohotera umwana muto.

Amakuru yemezwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko umubyeyi w’umwana abuze umwana we, akaza kumusanga mu nzu y’ukekwa aho yasanze uwo musore ari gusambanya umwana we w'imyaka itatu. Umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze n’uburenganzira bwe bw’umutekano.
“Nahise ntabaza abaturage n’ubuyobozi, baraza baramufata. Bambwiye kujyana umwana kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze,” — Uwingabiye Marguerite, umubyeyi w’umwana.
Iperereza rirakomeje
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yemeje ko ukekwaho icyaha yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kandi iperereza riracyakomeje.
“Bikimenyekana yahise afatwa ashyikirizwa RIB, umwana ajyanwa kwa muganga. Ibindi bizagaragara nyuma y’iperereza n’isuzuma ry’abaganga,” — Harindintwali.
Ababyeyi barasabwa gukurikirana abana babo hafi, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, kugira ngo barinde abana ihohoterwa ryose rishobora kubangamira uburenganzira bwabo.
Amategeko Avuga Iki?
Ingingo ya 14 y’Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko:
“iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.”
Ubuyobozi burakangurira buri wese kugira uruhare mu kurinda abana no gutanga amakuru ku gihe igihe cyose hari ukekwaho gukora ibyaha nk’ibi.
No comments:
Post a Comment