ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Sunday, 16 November 2025

Umurambo w’umukobwa utazwi watoraguwe mu cyuzi i Kinamba, Kabgayi

Umurambo w’umukobwa utazwi watoraguwe mu cyuzi i Kinamba, Kabgayi

Umurambo w’umukobwa utazwi watoraguwe mu cyuzi i Kinamba, Kabgayi

icyuzi cya kabyayi

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 15/11/2025, abaturage bo mu karere ka Muhanga batangaje ko babonye umurambo w’umukobwa utazwi mu cyuzi cyo ku Kinamba, i Kabgayi.

Bamwe mu baturage bahageze mbere bavuga ko hari impungenge z’uko nyakwigendera yaba yarahohotewe akajugunywa mu mazi kugira ngo abantu bagire ngo byatewe n’ikibazo cyo kurohama cyangwa kwiyahura.

Umwe muri bo yabwiye Umuseke ko byabateye ubwoba kuko basanze atari yambaye na umwenda numwe, ibintu byatunguye benshi bahageze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru, Polisi na RIB bahise bajya aho byabereye. Basanze umurambo nta myenda wari wambaye.

Ati: “Ashobora kuba yishwe, ashobora kuba yaguyemo byose birashoboka.” Yongeyeho ko iperereza ryimbitse ryatangiye mu rwego rwo gusuzuma icyateye urupfu.

Nta mwirondoro w’uwo mukobwa wari ubashije kumenyekana, kuko bamwe mu baturage bahageze batigeze bamumenya. Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi aho hazakorerwa isuzuma ryimbitse.

Ibyo byose bikaba byaramenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe na Umuseke.rw. ari nayo dukesha iyi nkuru

Share this article

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu