Ntwari Fiacre yagize imvune ikomeye — Azamara amezi abiri hanze y’ikibuga
Johannesburg, Afurika y’Epfo — Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ndetse n’iya Kaizer Chiefs, Ntwari Fiacre, ari mu bitaro nyuma yo kubagwa urutugu, ndetse byemejwe ko azamara hafi amezi abiri adakina.
Uyu munyezamu w’imyaka 26 yavunikiye mu mukino wa Kaizer Chiefs wakinwe mu mpera z’ukwezi gushize, bituma atongera kwitabazwa mu mikino yakurikiyeho. Abaganga b’iyi kipe batangaje ko azafata igihe cy’amezi abiri kugira ngo abanze gukira neza mbere yo gusubukura imyitozo.
Abakinnyi bagenzi be barimo abo bakinana mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bamwifurije gukira vuba binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragaje ko bababajwe n’imvune ye ariko bizeye ko azagaruka akomeye kurushaho.
Ntwari Fiacre yerekeje muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi ya 2024 avuye muri TS Galaxy, aho yari amaze kwigaragaza nk’umunyezamu ufite ubunararibonye n’ubuhanga bukomeye mu kubungabunga izamu.
Mbere yo gukomereka, yari amaze gukina imikino myinshi mu buryo bwiza, ndetse ubuyobozi bwa Kaizer Chiefs bwatangaje ko buzakomeza kumukurikirana bya hafi, kandi buhamya ko azagaruka afite imbaraga nshya.
Ku ruhande rw’Amavubi, Ntwari ntazitabira imikino mpuzamahanga y’uku kwezi kwa Ugushyingo, kuko u Rwanda rutazakina imikino ya gicuti. Umwiherero uteganyijwe uzitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa.
Tubifurize gukira vuba Fiacre!
Source: igihe.com


No comments:
Post a Comment