Huye: RIB yafunze abaturage bakekwaho guhisha amakuru y'urupfu rwa Murindabigwi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abaturage batatu bo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, nyuma yo gukekwaho kumenya amakuru y’urupfu rwa Murindabigwi Patrice ariko ntayo batangaje ku gihe.
Murindabigwi yapfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye ku wa 18 Ugushyingo 2025, naho abakekwaho kumenya iby’iri hohoterwa batawe muri yombi ku wa 20 Ugushyingo 2025, mu gihe bose bakekwaho guhisha amakuru.
Abafashwe barimo
- Abagore babiri bakekwaho guhisha abagabo babo bagize uruhare mu bwicanyi.
- Umugabo wabonye nyakwigendera akubitwa ariko yanga kumutabara cyangwa gutanga amakuru.
- Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro ukekwaho gutanga inama yo gutoroka aho gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.
RIB ivuga ko hari n’undi muntu witwa Nsabimana Nepomuscène wari wabwiye umwe mu bafashwe ko ariwe wishe Murindabigwi, hanyuma Uwafashwe akagira inama Nepomuscene yo gutoroka. Kugeza ubu aracyashakishwa.
Itegeko ribivugaho iki?
- Kudatanga amakuru ku cyaha gikomeye: Igifungo: 6–12 amezi + ihazabu 100,000–300,000 Frw.
- Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga: Igifungo: 1–3 imyaka + ihazabu 300,000–500,000 Frw.
RIB yibukije abaturage ko gutanga amakuru ku gihe bifasha gukumira ibyaha no gufata ababigizemo uruhare hakiri kare.


No comments:
Post a Comment