ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Wednesday, 26 November 2025

Burna Boy yasubitse ibitaramo bitanu icyarimwe

Burna Boy yasubitse ibitaramo bitanu icyarimwe

Burna Boy


Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yatunguranye asubika ibitaramo bitanu byikurikiranya yagombaga gukorera mu mujyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu ntangiriro z'Ukuboza 2025.

akaba ari bimwe mu byo akomeje gukorera hirya no hino ku Isi yamamaza album ye 'No Sign of Weakness'.

Amakuru avuga ko isubikwa ry'ibi bitaramo igitaraganya, byatewe n'uko basanze amatike yabyo abantu batinze kuyagura nk'uko basanzwe bagura ayandi agahita ahishira.

Ibi bibaye nyuma y'igitaramo yakoreye muri Houston mu nyubako ya Toyota Arena yakira abantu 20,000 muri Houston atungurwa n'uko kitabiriwe n'abantu bagera mu 2000 gusa nyamara ubusanzwe ahandi habaga huzuye.

Biravugwa ibi byose abafana bari kubikora kubera agahinda n'umujinya yabateye ubwo yasohoraga umufana mu gitaramo yakoreye i Denver kubera ko ari gusinzira, nyuma akaza no kwandika ubutumwa kuri Instagram ye abishongoraho ko nta we yasabye kumubera umufana.

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu