Al-Merrikh yo muri Sudani yatangiye Shampiyona y’u Rwanda neza, itsinda Kiyovu Sports 2-0
Ikipe ya Al-Merrikh SC yo muri Sudani yigaragaje mu mukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, itsinda Kiyovu Sports ibitego 2–0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2025.
Ni amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere ikipe itari iy’u Rwanda ikinnye umukino wa shampiyona mu gihugu. Byaturutse ku cyemezo cya FERWAFA cyemereye Al-Merrikh na Al-Hilal gukina mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona ya Sudani ihagaze kuva mu 2023 kubera intambara.
Uko umukino wagenze
Umukino watangiriye ku muvuduko uri hasi, impande zombi zihangana cyane hagati mu kibuga. Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse ku munota wa 11, ubwo Uwineza Rene wa Kiyovu Sports yinjiranye umupira ariko agorwa na myugariro Wah Dia, bawusubiza inyuma Nizigiyimana Karim awutera hejuru y’izamu.
Nyuma yo gutangira biguru ntege, Al-Merrikh yatangiye kwigaragaza ku munota wa 20, binyuze ku ishoti rikomeye rya Idris Fatokun ryabujijwe kwinjira n’umunyezamu James Bievenu.
Kiyovu Sports yakomeje kugorwa no gucunga imipira y’abanya Sudani bari bafite imbaraga n’umuvuduko. Ku munota wa 40, Daba Sogoba yanyuze ku ruhande rw’iburyo agera mu rubuga rw’amahina ariko abakinnyi ba Kiyovu bamusunitse umupira ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye nta gitego.
Igice cya kabiri cyari gishyushye
Kiyovu Sports yagarutse ishaka igitego cya mbere, irasatira cyane harimo n’umupira Amiss Cedric yashatse kuroba umunyezamu Brahima Sanou, ariko ujya hejuru.
Al-Merrikh yahise isubiza byihuse, cyane cyane binyuze kuri Daba Sogoba wakomeje kotsa igitutu ba myugariro ba Kiyovu, agatera ishoti ryakuwemo na Ishimwe Jean René.
Ikipe yo muri Sudani yafunguye amazamu ku munota wa 67, ubwo Daouda Ba yateye ishoti rikomeye rikarenga urubuga rw’amahina, umupira ujya mu izamu nta n’uwukozeho.
Al-Merrikh yakomeje gusatira cyane kugeza ibonye igitego cya kabiri ku munota wa 86, cyatsinzwe na Mohammed Teya Abudegen watsindishije ishoti ryihuse nyuma yo gufunga umupira neza wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso.
Umukino warangiye Al-Merrikh itsinze Kiyovu Sports 2–0, itsinda umukino wayo wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.
Imikino ikurikira
- Al-Merrikh SC izasura Bugesera FC ku wa 27 Ugushyingo 2025.
- Kiyovu Sports yo yagumye ku mwanya wa 8 n’amanota 10 mu mikino 9, ikazasubira mu kibuga ku wa Gatanu ikina na Gorilla FC.



No comments:
Post a Comment