Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yapfuye yimanitse — yari yaragerageje kwiyahuha kabiri (2025)
Umugabo w’imyaka 47 wo mu Karere ka Rutsiro yabonetse yapfuye amanitse mu cyumba, nyuma y’igihe kinini avuga ko yifuza kwiyambura ubuzima bitewe n’amakimbirane mu rugo no gushinja umugore we kumuca inyuma.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Kajugujugu, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, aho uyu mugabo n’umugore w’imyaka 37 bari batuye ndetse barabyaranye abana batandatu. Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yakundaga kugaragaza ko umwana umwe badafitanye isano, ibintu byamuteraga ihungabana rikomeye.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’umugore wa nyakwigendera agaragaza ko ari we watabaje nyuma yo kuva mu murima agasanga umugabo amanitse mu mugozi mu cyumba cy’urugo rwabo. Abaturanyi bahise batabara ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo yari yiyahuye cyangwa abigerageje. Inshuro ya mbere yanyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, aza kurokoka nyuma yo kwihutirwa ku bitaro bya Murunda. Ubwa kabiri, bamusanze mu ishyamba agiye kwimanika, ababwira ko “bari gukora ubusa kuko yamaze gufata umwanzuro.”
Twagirayesu Olivier, Umukuru w’Umudugudu wa Kajugujugu, yavuze ko nyakwigendera yari amaze igihe abihigira, rimwe na rimwe akagaragaza imyitwarire idasanzwe irimo no gutwika imyenda y’umugore we amushinja kumuca inyuma. Yongeraho ko mu mudugudu hari n’indi miryango itatu ihora mu makimbirane akomeye, bikabangamira umutekano n’imibanire myiza y'abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Marie Chantal Umugabwa, yasabye abaturage kwirinda icyatuma bafata icyemezo cyo kwiyahura, avuga ko ari icyemezo gishingiye ku bugwari no kubura ubufasha bw’ibanze. Yashimangiye ko abafite ibibazo bakwiye kwegera inshuti, abavandimwe cyangwa ubuyobozi kugira ngo babone inama, ndetse ko aho bigaragara ko bigoye kutabana, inkiko zishobora kubatandukanya mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yavuze ko Akarere kiteguye gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no mu ngo, hagamijwe gufasha imiryango irenga 500 irimo amakimbirane akabafasha kugana inzira z’amahoro.
source: UMUSEKE.COM



No comments:
Post a Comment