AS Kigali yatoye Komite Nyobozi nshya — Jean Chrysostome Rindiro Perezida (2025–2029)
AS Kigali yabonye Komite Nyobozi nshya izayobora manda ya 2025–2029, iyobowe na Jean Chrysostome Rindiro. Ibi byemejwe mu Nteko Rusange yabaye ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Abayobozi bashya
- Jean Chrysostome Rindiro — Perezida
- Anne-Lise Alida Kankindi — Visi Perezida
- Fabrice Habanabakize — Umunyamabanga Mukuru
- Chantal Habiyakare — Umubitsi
- Jonathan Harindintwari — Tekinike
- Yves Sangano — Mategeko
Rindiro asimbuye Shema Ngoga Fabrice wayoboye AS Kigali mbere yo kwerekeza muri FERWAFA.
Ibibazo bikomeye bagiye guhangana nabyo
Icyakomeje kugaruka ni ikibazo cy’imishahara y’abakinnyi cyagiye gitera ibibazo, harimo n’ibihano bya FIFA. Byitezwe ko iyi Komite nshya igiye kugikemura mu buryo burambye.
AS Kigali kandi iri mu bihe bitari byiza muri Shampiyona 2025/26 kuko iri ku mwanya wa 15 n’amanota atanu mbere yo guhura na Rayon Sports.
Join Our Official WhatsApp Channel
➤ KANDA HANO UJYE KURI WHATSAPP CHANNEL YACU



No comments:
Post a Comment