ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Wednesday, 29 October 2025

FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa APR FC n’Amagaju FC ku byemezo by’abasifuzi

FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa APR FC n’Amagaju FC ku byemezo by’abasifuzi

FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa APR FC n’Amagaju FC ku byemezo by’abasifuzi

FERWAFA

Komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA yatangaje ko nta makosa yakozwe n’abasifuzi mu mikino y’umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League, bityo ubusabe bwa APR FC n’ubwa Amagaju FC bwo gusubirwamo ibyemezo byabo butemewe.

Ku wa 25 Ukwakira 2025, APR FC yakinaga na Kiyovu Sports mu mukino warangiye ari 0-0. Nyuma yawo, APR FC yandikiye FERWAFA isaba ko hakorwa isuzuma ku byemezo byafashwe n’umusifuzi Rulisa Patience, ivuga ko hari penaliti yanze gutangwa ku ikosa ryakorewe Denis Omedi, ndetse Ronald Ssekiganda agahabwa ikarita itukura itari ikwiye.

Iyi kipe kandi yavugaga ko hari n’amakosa yindi yirengagijwe, harimo n’icyo Ruboneka Jean Bosco yakorewe, ndetse na coup-franc yagombaga guhabwa APR FC ikaza guhabwa Kiyovu Sports.

Nyuma yo gusuzuma amashusho y’umukino, FERWAFA yatangaje ko ibyemezo byafashwe n’abasifuzi byari bikwiye kandi bihuye n’amategeko y’umukino, bityo nta mpamvu yo kubihindura iboneka.

FERWAFA kandi yanahakanye ubusabe bwa Amagaju FC yari yasabye ko ikarita itukura Rwema Amza yahawe mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa 24 Ukwakira 2025 yakurwaho.

Komisiyo ishinzwe imisifurire yagenzuye amashusho yose aboneka ariko ntiyabonye angle ihagije yerekana neza aho amaguru yahuriye. Hashingiwe ku mashusho ahari n’ahari umusifuzi, byagaragaye ko yari hafi cyane y’aho igikorwa cyabereye kandi abireba neza. Ku bw’ibyo, icyemezo yafashe ni cyo gikomeza kubahirizwa.

FERWAFA yongeyeho ko iri gutegura ikoreshwa rya VAR (Video Assistant Referee) muri Gashyantare 2026, mu rwego rwo koroshya imisifurire no gukemura impaka ziterwa n’amakosa y’abasifuzi muri shampiyona.

🔗 Source: FERWAFA ku rubuga rwa X (Twitter)

Soma izindi nkuru zigezweho kuri: www.isiyosetv.com

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu