Tanzania: Abaturage batangiye gutora Perezida mushya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, Abanya-Tanzania batangiye ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu, mu gikorwa cyitezweho ubwitabire bwo hejuru mu mateka y’igihugu.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko abasaga miliyoni 37 bariyandikishije gutora, harimo n’abagera ku bihumbi 200 baba mu mahanga. Gutora byatangiye saa moya za mu gitondo bikazasoza saa kumi z’umugoroba, mu gihe ibizava mu matora bizatangazwa mu masaha 72 akurikira.
Perezida Samia Suluhu Hassan, uhagarariye ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM), ari guhatana n’abakandida 16 barimo Kunje Ngombale (AAFP), Hassan Almas (NRA), Coaster Kibonde (Chama Cha Makini), na Doyo Hassan Doyo (NLD), n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Suluhu ahabwa amahirwe menshi yo kongera gutorerwa manda ya kabiri, cyane ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Tundu Lissu (CHADEMA) bafunzwe mbere y’aya matora.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko imyiteguro yose irimo kugenda neza, ndetse ko amatora ari kuba mu ituze n’umutekano usesuye. Aya matora kandi arimo gukurikiranwa n’indorerezi ziturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), harimo na Habimana Kizito, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’u Rwanda.
Perezida Samia Suluhu Hassan, w’imyaka 65, yabaye umugore wa mbere uyoboye Tanzania kuva mu 2021, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr. John Pombe Magufuli, wari umaze igihe gito atangiye manda ya kabiri.


 

 
 
 
 
 
 
 
 
 
No comments:
Post a Comment