Imodoka ya HOWO yagonze inzu, abana babiri bahasiga ubuzima abandi barakomereka mu karere ka Gisagara
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2025, impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yabereye mu mudugudu wa Gasagara, mu kagari ka Gasagara, mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, aho yagonze inzu yari irimo umuryango w’umubyeyi n’abana be bane.
Abaturage bahatuye batangaje ko abana babiri muri bo bahise bapfa, mu gihe abandi babiri bakomeretse bakihutira kujyanwa kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko abashinzwe umutekano bahise bajya aho impanuka yabereye, bahita bajyana abakomeretse kwa muganga, naho imirambo ijyanwa gukorerwa isuzuma. Umushoferi w’imodoka yafashwe ako kanya maze atabwa muri yombi.
CIP Kamanzi yavuze ati:
“Polisi irakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka, nubwo amakuru y’ibanze agaragaza ko byatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”
Abana babiri bapfuye ni abakobwa, umwe afite imyaka 11, undi afite imyaka 6. Polisi yakomeje kwihanganisha umuryango wabuze ababo, ibona ko bibabaje kandi ikomeza kubafata mu mugongo muri ibi bihe bikomeye.
Polisi yibukije abakoresha umuhanda bose ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko abashoferi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Ibi birimo kubahiriza ibyapa by’umuhanda, kugenzura umuvuduko w’imodoka, no kwitondera abandi basangiye umuhanda, nk’uko gahunda ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ ibivuga, ni inshingano ya buri wese ku giti cye.



No comments:
Post a Comment