Itangazo Rishya ku Banyamuryango ba Umwalimu Sacco
Umwalimu Sacco yatangaje amakuru mashya agenewe abanyamuryango bose, arebana n'ikibazo cya tekinike cyari kimaze iminsi muri servise yo kubikuza unyuze kuri Momo izwi nka push and pull itangaza ko icyo kibazo cyakemutse
Umwarimu Sacco ibyo ikaba yabitangaje kuri uyu wambere tariki 08 ukuboza 2025, ibinyujije kurukuta rwabo rwa twitter, aho yagize iti:
Munyamuryango, turakumenyesha ko ikibazo tekinike cyari cyabaye muri push & pull cyakemutse, ubu kohereza amafaranga unyuze kuri Momo services birakora nta kibazo, tubashimiye ukwihangana mwagaragaje, mugire amahoro!
IKi kibazo tekinike cya push and pull, n'ikibazo cyari kimaze iminsi ijya kugera kuri makumyabiri, ibinti bitishimiwe n'abanyamuryango b'iyi koperative bitewe nuko kubona amafara byasabaga ko bajya ku ishami rya koperative riba riri muri buri karere cyangwa se bagakoresha indi serivise ya ekash kandi iyo serivise ibakata amafaranga 250 mugihe iyi ya push and pull yo kuyikoresha ukura amafaranga kuri konte ari ubuntu.
Reba Itangazo kuri Twitter
— Umwalimu Sacco (@MwalimuSacco) December 8, 2025



No comments:
Post a Comment