ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Thursday, 4 December 2025

Itangazo rya U-SACCO Rigenewe ku birebana na 8% ya saving rigenewe abanyamuryango

Itangazo Rya UMWALIMU SACCO Rigenewe Abanyamuryango

Itangazo Rya UMWALIMU SACCO Rigenewe Abanyamuryango

U sacco profile

Nyuma yo kumva ibitekerezo by’abanyamuryango batandukanye bagaragaje impungenge ku ngano y’inyungu bahabwa ku bwizigame, ubuyobozi bwa UMWALIMU SACCO bwatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kureba niba hari uburyo bwakoreshwa mu kunoza serivisi, kongera ubushobozi bw’ikoperative no gushakira ibisubizo ibibazo byagaragajwe.

Bamwe mu banyamuryango bagaragaje ko ingano y’inyungu ya buri kwezi idahagije, kandi bifuza ko yashyirwa ku kigero cya 5% cyangwa 8% by’umushahara. Ubuyobozi bwavuze ko ibi bisaba isesengura rihagije kugira ngo hirindwe icyahungabanya umutungo rusange n’ imikorere y’ikoperative mu gihe kirekire.

Ubusobanuro ku mpamvu iki kibazo kiri kwigwaho

Hashingiwe ku makuru amaze kuboneka, ubuyobozi buri kwiga ku ngingo zikurikira:

  • Niba kongera ingano y’ubwizigame bishoboka mu buryo burambye.
  • Ese 5% cyangwa 8% ku mushahara bishobora gukorwa ku banyamuryango bose ntawe bibangamiye.
  • Niba izo mpinduka zidakoma mu nkokora serivisi zisanzwe zitangwa.
  • Niba ibyo byifuzo bihuye n’imiterere y’isoko n’ubukungu bw’igihugu.

Bitewe n'uburemere bw’iki kibazo, hazakorwa icyegeranyo cyimbitse kugira ngo hamenyekane niba koko ibyifuzo bifite ishingiro kandi bitabangamiye iterambere ry’ikoperative.

Ubuyobozi Burasaba Icyizere no Gutegereza Ibisubizo

Birasabwa ko abanyamuryango bategereza ibisubizo byizewe bizava mu bushakashatsi. Ubuyobozi bwasobanuye ko nta mwalimu uzafatanwaho icyemezo cy’inyungu ya 8% kugeza ubwo ubushakashatsi burangiye bwerekana umwanzuro uhamye.

Intego ni ukwizigamira mu mucyo, gukomeza imbaraga z’ikoperative no kurinda inyungu z’abanyamuryango mu buryo burambye.

Mugire amahoro.


Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi:
HAKIZIMANA Gaspard

Join Our WhatsApp Scholarship Group 📚

Kanda hano winjire mu itsinda ryacu: Join WhatsApp Group

Share This Article

Share on Facebook Share on Twitter Share on WhatsApp Share on LinkedIn Share on Pinterest Share on Telegram

1 comment:

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu