ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Friday, 5 December 2025

Menya uko ibihugu bizahura mu gikombe cy'isi 2026, Tombola Yabereye i Washington DC

Tombola y’Amakipe y’Igikombe cy’Isi 2026 Yabereye i Washington DC

Tombora ya World cup


Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye tombola y’amakipe azakina Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Amerika, Canada, na Mexique guhera tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.

Ni igikombe kizakinwa bwa mbere n’amakipe 48, agabanyijemo amatsinda 12, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane. Igikombe cya 2026 kizatanga amahirwe menshi ku makipe atandukanye ku isi yose, kikazahuza imikino y’ubushobozi bwa buri gihugu.

Uko Ibihugu Byagabanyijwe mu Dukangara

Mu gikombe cya 2026, ibihugu byakiriye amarushanwa byashyizwe mu gakangara ka mbere, mu gihe ibindi 39 byagiye mu dukangara tune, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe 12 hashingiwe ku rutonde rwa FIFA rwo ku wa 19 Ugushyingo 2025.

Nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya:

  • Nta tsinda rizaba ririmo amakipe arenze imwe ava ku mugabane umwe, uretse Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA) rizahagararirwa n’amakipe 16, ariko atarenze abiri mu itsinda rimwe.

Urugero, uko buri tsinda ryashyizwemo amakipe:

  • Itsinda A: ikipe izava hagati ya Denmark, North Macedonia, Repubulika ya Tchèque, na Ireland.

  • Itsinda B: ikipe izava hagati y’u Butaliyani, Pays de Galles, Bosnie-Herzégovine, na Ireland ya Ruguru.

  • Itsinda I: ikipe izava hagati ya Iraq, Bolivia na Suriname.

  • Itsinda D: ikipe izava hagati ya Turikiya, Romania, Kosovo na Slovakia.

  • Itsinda F: ikipe izava hagati ya Ukraine, Suède, Pologne na Albania.

  • Itsinda K: ikipe izava hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada na New Caledonia.

umuhango wo gutombora yigikombe cyisi


Inzira amakipe azanyuramo kugira agere muri  ½

FIFA yashyizeho inzira ebyiri zidasanzwe amakipe azanyuramo mbere yo kugera muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa (½). Inzira zashyizweho:

  • Espagne na Argentine, biri mu makipe akomeye ku isi, bazajya mu nzira zitandukanye.

  • Ubufaransa n' UBwongereza nabo bazajya mu nzira zitandukanye hagamijwe kugabanya amahirwe yo guhura kare.

Umudali w’Amahoro mu Mupira w’Amaguru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe umudali wa FIFA Peace Prize, uhabwa abantu baharanira amahoro mu mupira w’amaguru. Uyu mudali yawuhawe na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA.



peace prize in football

Ibihugu Byagabanyijwe mu Matsinda

Itsinda A: Mexique, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo
Itsinda B: Canada, Busuwisi, Qatar
Itsinda C: Bresil, Maroc, Scotland, Haiti
Itsinda D: Amerika, Australia, Paraguay
Itsinda E: U Budage, Ecuador, Côte d’Ivoire, Curaçao
Itsinda F: U Buholandi, u Buyapani, Tunisia
Itsinda G: U Bubiligi, Iran, Misiri, Nouvelle-Zélande
Itsinda H: Espagne, Uruguay, Arabie Saoudite, Cap-Vert
Itsinda I: U Bufaransa, Senegal, Norvège
Itsinda J: Argentine, Autriche, Algeria, Jordanie
Itsinda K: Portugal, Colombia, Uzbekistan
Itsinda L: U Bwongereza, Croatia, Panama, Ghana

Iki gikorwa cya tombola cyanejeje abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose, kuko gitanga ishusho y’amakipe ashobora guhura muri iri rushanwa ry’akataraboneka.


No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu