Bapfuye umurima, Umugabo yica umugore we nawe nyuma ariyahura
Umugabo wo mu Karere ka Rulindo w’imyaka 52 arakekwaho kwica umugore we w’imyaka 40, nyuma na we akiyahura akoresheje imiti, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku isambu.
Ibyabaye byamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 4 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kisaro, Akagari ka Murama. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Thelesphore, yemeje ko babimenye ahagana saa 04:50 nyuma y’uko umukozi wakoragayo ataha bagombaga kujyana mu kazi yahageze akabura umugore, ajya mu rugo rwabo, akomangira abana barara mu nzu zo hanze, bakinguye basanga bapfuye.
Uwo muyobozi yavuze ko basanze umugore afite ibikomere bikekwa ko yatewe n’umugabo, naho iruhande rw’umugabo hari agacupa bikekwa ko karimo imiti yishe yiyahuye.
Yongeyeho ko mu mezi ashize ubuyobozi bwigeze kubaganiriza kubera ko amakimbirane yari akomeje kuzamuka, birimo no kuba umugabo yarangije inzu ngo abone impamvu y’uko akeneye amafaranga yo kuyisana, icyakora bakamutegeka kubikosora.
Ubuyobozi burasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango ndetse bunibutsa abashakanye ko bombi bafite uburenganzira bungana ku mutungo w’urugo.
Imirambo yahise ijyanwa mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa. Abo bashakanye basize abana batandatu, umuto muri bo akaba afite imyaka 18.
Source: IGIHE.COM



No comments:
Post a Comment