Element EleéeH akomeje kuzenguruka Uburayi mu bitaramo bitandatu bishya yongereye ku byo amaze gukora
Element EleéeH akomeje gushyushya Uburayi mu rwego rwo gusoza umwaka ku muvuduko udasanzwe, nyuma yo kwiyambaza ibitaramo no kongera urutonde rw’ingendo ze.
Nyuma yo gutaramira muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025 mu gitaramo yagizemo uruhare hamwe na Kizz Daniel, uyu muhanzi yongeye kwigaragaza i Paris mu Bufaransa ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho yakiranywe urugwiro n’abafana be baba ku mugabane w’i Burayi.
Ibitaramo bishya yemeje
Element EleéeH yatangaje gahunda nshya irimo ibitaramo umunani azakorera mu mijyi itandukanye y’i Burayi, birimo:
-
6 Ukuboza 2025 – Lille, Ubufaransa
-
13 Ukuboza 2025 – Stavanger, Norvège
-
25 Ukuboza 2025 – Hannover, Ubudage (Azaba ahamara Noheli)
-
31 Ukuboza 2025 – Amsterdam, Ubuholandi (Azaririra Ubunani aho)
-
7 Gashyantare 2026 – Cologne, Ubudage
-
14 Gashyantare 2026 – Bruxelles, U Bubiligi (Special Valentine’s Day Concert)
Nyuma yo kuzirikana abafana be bari hirya no hino ku mugabane, uyu muhanzi yavuze ko ibi bitaramo bishobora kwiyongera bitewe n’uburyo abakunzi be bakomeje kumusaba ko yabasura mu mijyi inyuranye.
Igitaramo cya nyuma cyemejwe kugeza ubu
Mu itangazo rye, Element EleéeH yagaragaje ko igitaramo cya nyuma mu bimaze kwemezwa kizabera Stockholm muri Suède ku wa 28 Gashyantare 2026, aho byatangiye bikanakomeza urugendo rwe rw’ibitaramo byo ku mugabane w’i Burayi.



No comments:
Post a Comment