Rusizi: Abanye-Congo basaga 750 bahungiye mu Rwanda bahunga imirwano ya M23 na FARDC
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeje ko abantu barenga 750 bakomoka muri RDC bahungiye mu Rwanda ku munsi wo ku wa 5 Ukuboza 2025, bakirirwa ku mupaka wa Bugarama.
Aba baturage bari baturutse mu bice bitandukanye bya Congo bakomeje kwambuka kubera imirwano ikaze hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za RDC n’inyeshyamba zifatanije na yo, imirwano yongeye kubura muri iyi week-end.
Bahise bajyanwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi, uretse bake bahisemo gukomeza urugendo berekeza i Bukavu, bagafashwa kuhagera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko mu bantu bamaze kwakirwa abana barengeje 60%, abagore bakaba 35%, naho abagabo 5%. Bose barimo koherezwamo mu Nkambi ya Nyarushishi kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze.
Yavuze ko nubwo aba baturage bahunganye umutekano muke, nta bakomeretse barimo:
“Abo twakiriye barahungabanye kuko bari guhunga ngo bakize ubuzima, ariko nta wakomeretse. Dufite serivisi z’ubutabazi bwihutirwa kugira ngo uwagira ikibazo ahabwe ubufasha ako kanya.”
Abahungiye mu Rwanda babarizwa mu byiciro bitatu:
-
Abifuza kunyura mu Rwanda bakongera gusubira muri Congo banyuze i Bukavu,
-
Abasaba ubuhungiro muri Nyarushishi,
-
N’abandi bari baje mu bucuruzi muri Congo ariko bagahitamo kugaruka kubera intambara.
Abo bakirwa barimo gupimwa n’inzego z’ubuzima, bityo ufite indwara cyangwa ibyago byihariye agahita ashyirwa mu maboko y’abaganga cyangwa indi serivisi ikwiye.
Meya Sindayiheba yizeje abaturage ko umutekano mu Rwanda urinzwe neza:
“Urusaku rw’amasasu rurumvikana muri Congo, rimwe na rimwe rukagera no mu Bugarama, ariko nta cyo rutwaye abaturage kuko umutekano wacu wizewe. Imirimo y’iterambere irakomeza kandi nk’igihugu cy’amahoro, turakira neza abahungira hano.”
Imibereho y'abahungiye mu Rwanda
Riziki Alphonsine, wahungiye mu Rwanda avuye mu Gatogota, yavuze ko umutwe wari muri ako gace uri guteza akaga gakomeye:
“Imirwano irakaze, ibisasu biragwa mu ngo bikangiza ibintu kandi hari abo byamaze guhitana. Sinari kuguma aho bashoboraga kunkubitaho ibisasu.”
Na ho Maombi Rachel wo muri Kamanyola, wahunganye n’umuryango we w’abantu barindwi, yavuze ko imirwano yabakomerekeje mu mutima no mu mibereho:
“Amasasu yaguye hafi y’aho twari dutuye, abantu barahasiga ubuzima inzu zirangirika. Nubwo mfite ubumuga byarangoye kugenda, twafashe moto turahunga kugira ngo dukize ubuzima.”
Maombi akomeza avuga ko bagiye bataye byose:
“Twavuye muri Kamanyola dusize inzu n’ibintu byose. Nifuza ko amahoro agaruka tukisubirira iwacu.”



No comments:
Post a Comment