ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Tuesday, 28 October 2025

Speciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi Musinga, yatabarutse i Nairobi

Speciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi Musinga, yatabarutse i Nairobi

Speciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi Musinga, yatabarutse i Nairobi

By: ISIYOSE TV |

umukobwa wumwami yapfuye

📷 Ifoto: © IGIHE.COM

Inkuru y’incamugongo yageze ku muryango w’Abanyiginya n’Abanyarwanda muri rusange, nyuma y’uko Speciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi Musinga, yitabye Imana ku myaka 93 i Nairobi muri Kenya.

Umuryango wa Mukabayojo, urimo n’umunyamakuru w’umunyabigwi Albert Rudatsimburwa, ni wo wemeje iby’urupfu rwe. Yagize ati: “Yaguye i Nairobi ku mugoroba w’ejo. Twajyaga tuvugana kenshi kuri telefone, yaherukaga mu Rwanda aje gutabariza musaza we Kigeli.”

Rudatsimburwa yavuze ko Mukabayojo yari umuvandimwe wa hafi, kuko mushiki wa Musinga yari nyogokuru. Uyu mubyeyi yari umwe mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (Zaire y’icyo gihe).

Amateka y’ubuzima bw’Umwami Yuhi Musinga n’abana be

Ingoma ya Musinga yagize ibihe bikomeye mu mateka y’u Rwanda, aho ubutegetsi bwe bwabaye igihe cy’impinduka n’ihangana ry’Abanyarwanda n’Abakoloni. Ababiligi bamwambuye ubutegetsi mu 1931 bamutegeka kuva mu gihugu, bamushyira mu buhungiro i Gihundwe hafi ya Kamembe.

Ku wa 14 Ukwakira 1931, ni bwo Umwami Musinga n’umuryango we, barimo abagore be batanu, abana icyenda na nyina Kanjogera, bahungiye hanze y’igihugu. Ni cyo gihe bamwe mu bana be barimo na Mukabayojo batangiye ubuzima bushya mu mahanga.

Ubuzima bwa Mukabayojo i Nairobi

Mukabayojo yashakanye n’Umutware Bideri mu bukwe bwabereye i Nyanza mu Rukari, babyarana abana batandatu barimo Bideri Dieudonne witabye Imana umwaka ushize.

Mu gihe cya Revolisiyo yo mu 1959, ubwo abatutsi bicwaga n’abandi bakameneshwa, Mukabayojo n’umuryango we bahungiye muri Kenya, ari na ho yakomeje gutura kugeza yitabye Imana.

Uyu mubyeyi aheruka mu Rwanda ubwo yazaga gutabariza musaza we Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu 2017, aho yashyinguwe i Mwima hafi y’umwami mukuru we Mutara III Rudahigwa.

1 comment:

  1. Umuryango nyarwanda dushenguwe kumutima niyi nkuru mbi

    ReplyDelete

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu