Niyo Bosco Yambitse Impeta Mukunzi We Mukamisha Irene, Biyemeza Kurushinga
Ku wa 17 Nzeri 2025, umuhanzi Niyo Bosco yafashe icyemezo gikomeye mu rukundo rwe ubwo yambikaga impeta umukunzi we, Mukamisha Irene, biyemeza kuzabana mu buryo bwemewe n’amategeko mu minsi iri imbere.
Ibirori byabereye muri Hotel La Palisse Gashora, byari biteganyijwe ku gicamunsi ariko byatinze gutangira, bitangira saa tatu z’ijoro, nubwo abashyitsi bamwe bari bahageze saa munane za manwa.
Iyo Niyo Bosco ageze ku birori, yahise afata gitari ye maze atangira kuririmba indirimbo y’urukundo, ashimangira ibyiyumvo afite ku mukunzi we. Nyuma y’igihe gito, yahise amubaza niba yemera kumubera umugore, Irene atazuyaje yemera, maze abari aho bose bashima bashimangira umunezero wabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyo Bosco yashimangiye ko icyifuzo cye cyari ukugira ngo papa we akiriho abone iki gikorwa, ariko ntibyashoboka. Yagize ati:
"Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana, ariko kubera ko atari hano, numvise nshaka kubikora kugira ngo abasigaye bamuhagarariye nabo babone ibyishimo byange."
Niyo Bosco yongeye kugaragaza urukundo rwe rwinshi ku mukunzi we, agira ati: "Ndamukunda cyane kandi cyane!"
Umwe mu bitabiriye ibirori, Bwiza, yavuze ko yishimiye cyane iyi ntambwe yatewe na Niyo Bosco. Yagize ati:
"Nari nishimye cyane, wagira ngo ninjye wari ugiye kwambika impeta cyangwa bari bagiye kuyambika. Ni ibyiza cyane kandi ntewe ishema na Niyo Bosco."
Abashyitsi bose bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe kandi bashimiye Niyo Bosco ku rukundo rwe, bamwifuriza imyiteguro myiza y’ubukwe bwe.
Source: IGIHE
No comments:
Post a Comment