Umugabo wo muri Uganda wamenyekanye kubera isura ye, yizihije imyaka 22 y’ubukwe n’umugore we
Umugabo w’Umunya-Uganda witwa Baguma Godfrey, uzwi cyane ku izina rya Ssebabi, yongeye kugarukwaho ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 22 amaranye n’umugore we Namande Cate.
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda, uyu muryango wizihije iki gihe wishimye cyane, ushimangira ko urukundo rwabo rwarushijeho gukomera nubwo bagiye bahura n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima bwabo bw’urushako.
Namande Cate yavuze ko yakunze Ssebabi akiri umukobwa muto w’imyaka 18, ariko icyo cyemezo nticyakiriwe neza n’umuryango we ndetse n’inshuti ze, zabonaga bidashoboka kubana n’umugabo ufite isura idasanzwe nk’iya Ssebabi.
Ariko we ntiyigeze acika intege. Yagize ati: “Nari nzi ko ari we Imana yanteganyirije, kandi kuva twabana ubuzima bwacu bwahindutse cyane mu buryo bwiza.”
Ubu uyu muryango utewe ishema n’abana icumi, aho bivugwa ko Ssebabi yababyaye ku bagore batatu batandukanye, ariko akabasha kubitaho bose binyuze mu mwuga we wo kudoda inkweto, umufasha gutunga umuryango we mu buryo buboneye.
Kuri ubu, abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye bo muri Uganda bamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza, banamushima uko yihanganye mu gihe cyose yahuye n’amagambo y’agasuzuguro n’isesereza, ariko ntacogore.
Ssebabi yabaye icyamamare mu mwaka wa 2002, ubwo yatsindiraga igihembo cy’umugabo ufite isura idasanzwe ku Isi, ibintu byatangaje benshi ariko bimugira icyitegererezo cy’uko urukundo nyarwo rudashingira ku isura, ahubwo rushingiye ku mutima.
Ubu asigaye ari n’umunyarwenya ukunzwe cyane muri Uganda, aho ibikorwa bye byo gusetsa byamugiriye akamaro mu kumenyekana no gukundwa n’abantu benshi, by’umwihariko igitsina gore.
Source: Exclusive Bizz – Uganda


No comments:
Post a Comment