NPC Rwanda irateganya kwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Abagore bafite ubumuga mu 2027
Komite y’Igihugu ishinzwe Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) yatangaje ko iri gutegura dosiye izoherezwa isaba ko u Rwanda rwakwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Abagore bafite ubumuga kizaba mu mwaka wa 2027.
Iyi gahunda ije nyuma y’aho hashyizweho Komite Nyobozi nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ine, iyobowe na Bizimana Dominique, wari usanzwe azwi muri iri shyirahamwe kuva mu 2012.
Mu kiganiro Bizimana yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, yasobanuye ko bimwe mu byo bashyize imbere harimo kongera icyizere cy’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kwakira amarushanwa akomeye.
“Turi mu myiteguro yo gusaba kwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Abagore bafite ubumuga cya 2027. Twizeye ko u Rwanda rufite ubushobozi, ubunararibonye n’ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo irushanwa rigenze neza,” — Bizimana Dominique.
Yakomeje avuga ko kuba iri rushanwa ryaba ribereye mu Rwanda bwa mbere byatanga amahirwe yo guteza imbere siporo y’abafite ubumuga ndetse no kumenyekanisha igihugu mu rwego mpuzamahanga.
Iki gikombe cy’Isi cyatangijwe mu 2024, kikabera muri Barranquilla, Colombia, aho cyitabiriwe n’amakipe 11, igihugu cya Colombia kikaba ari cyo cyegukanye igikombe cya mbere.
Source: IGIHE.COM


No comments:
Post a Comment