ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Friday, 24 October 2025

Abarimu batangiye guhugurwa ku gukoresha Artificial Intelligence mu Rwanda

Abarimu batangiye guhugurwa ku gukoresha Artificial Intelligence mu Rwanda
ABARIMU BO MURWANDA NA AI
Abarimu bo mu Rwanda batangiye amahugurwa ya AI © imvahonshya

U Rwanda rwatangiye guhugura abarimu ku gukoresha Artificial Intelligence mu burezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yatangiye guhugura abarimu mu gihugu hose ku gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence – AI), nk’igisubizo kizafasha kubaka uburezi bujyanye n’igihe kandi bushobora guhangana n’impinduka z’ikoranabuhanga.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa nk’igice cy’ubushake bwa Leta bwo gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 n’Ingamba za kabiri z’imyaka itanu zo kwihutisha iterambere (NST2), zibanda ku kongerera abakozi ubumenyi mu nzego zose kugira ngo iterambere rirambye rigerweho.

Mu nama Nyafurika yiga ku hazaza h’ikoranabuhanga rya AI mu burezi n’iterambere ry’umurimo yabereye i Kigali ku itariki ya 23 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Uburezi Dr. Nsengimana Joseph yavuze ko u Rwanda rwamaze gutangira gutegura abarimu bashobora kwigisha no kwigira mu bihe by’ikoranabuhanga rigezweho.

“Turabizi ko impinduka zitangirana n’abarimu. Ku bufatanye n’ikigo MIT RAISE n’abandi bafatanyabikorwa, u Rwanda rwatangije gahunda yo kwigisha abarimu ubumenyi bw’ibanze kuri AI, uburyo ikora, n’uko ishobora kwifashishwa mu gufasha abanyeshuri kwiga neza kandi mu buryo bugezweho,” – Dr. Nsengimana.

Minisitiri yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje guhuza AI n’imyigishirize n’imyigire mu mashuri y’ibanze n’ayisumbuye, aho abarimu bazajya bifashisha AI mu gutegura amasomo, gusuzuma imikorere y’abanyeshuri no kubategurira ubufasha aho bikenewe.

“Niba AI igamije guhindura imyigire, igomba no guhindura n’uburyo twigisha. Ntitubona AI nk’ikoranabuhanga riri ukwaryo, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere gahunda z’igihugu zishingiye ku burezi, ubuzima, ubuhinzi ndetse n’imiyoborere myiza. Intego yacu ni ukugira uburezi bufasha buri wese kugera ku ntego ze mu buryo bw’ejo hazaza,” – yakomeje.

MINEDUC ivuga ko gukoresha AI mu burezi bigamije kubaka sisitemu y’uburezi ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bwo guhanga imirimo. Ubu hakomeje gushyirwa imbaraga mu masomo ya STEM (Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare), TVET, ndetse no guteza imbere integanyanyigisho zifatika kandi zidaheza.

Uyu mushinga wagutse ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, ugamije gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ryo ku rwego rw’isi. Harimo no kongera ihuzanzira rya internet mu mashuri cyane cyane ayo mu byaro, no gukoresha AI mu gufasha abanyeshuri bafite ubumuga cyangwa ibibazo by’ururimi.

Minisiteri y’Uburezi yashimiye abateguye inama mpuzamahanga Mobile World Congress (MWC Kigali 2025) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ku ruhare rwabo mu guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika no kubaka ejo hazaza h’uburezi hishingiye ku bwenge buhangano.

Abarimu mu Rwanda biga gukoresha Artificial Intelligence
Abarimu bari mu mahugurwa ku gukoresha Artificial Intelligence mu Rwanda © imvahonshya

Injira mu itsinda ryacu rya WhatsApp kugira ngo ujye ubona amakuru agezweho ku burezi n’ikoranabuhanga: **KANDA HANO UJYE MURI GROUP YACU YA WATSAPP**

Inkomoko yinkuru:

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

Technology News

isiyose banner ads

Menu