Umucuruzi w’imyaka 24 yasanzwe mu mugozi yapfuye mu Karere ka Rutsiro
Itariki: 22 Ukwakira 2025
Tugirimana Martin, w’imyaka 24 ukorera ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe apfuye amanitse mu mugozi muri butiki ye. Birakekwaho ko yiyahuye kubera amadeni yari afitiye abaturage no gukunda cyane imikino y’amahirwe izwi nka “betting”.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu, mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta, ku ijoro rya 22 Ukwakira 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru ko ibyo ari ukuri.
"Abaturage batumenyesheje ko yiyahuye kubera amadeni yari afite ayakomoye mu gukunda gukina imikino y’amahirwe. Twibuke ko abantu bakwiye kutihutira gufata ibyemezo bikomeye nko kwiyambura ubuzima kubera ibibazo bafite, ahubwo bagakwiriye kujya bashaka ubufasha bw’ubuyobozi."
Tugirimana Martin yavukiye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Mucyimba, Umudugudu wa Kamonyi.
Umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Murunda kugira ngo hakorwe isuzumwa rya nyuma mbere y’uko ushyingurwa.



No comments:
Post a Comment