RIB na Polisi batangiye iperereza ku bakozi ba FERWAFA bakekwaho ruswa
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwatangaje ko ruri mu iperereza ku bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Abakekwaho barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.
Aba bombi bashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo, kwakira ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano. Ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB Remera na Kicukiro. Dosiye ya Kalisa Adolphe yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu (@Rwandapolice) yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda @FERWAFA bakekwaho ibyaha bitandukanye.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) September 16, 2025
Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na…
Soma izindi nkuru za SPORT kuri ISIYOSE TV
#RIB #FERWAFA #Amavubi #Ruswa #RwandaNews
No comments:
Post a Comment