ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Sunday, 30 November 2025

RDC: Abasirikare b’u Burundi bashyinguwe mu byobo rusange i Kasika

RDC: Abasirikare b’u Burundi bashyinguwe mu byobo rusange i Kasika

RDC

 Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zaguye mu mirwano bahanganiyemo mu bice bya Kasika na Mwenga n’ahandi, bagenzi bazo bazishyinguye mu byobo rusange.

Yabitangaje binyuze mu butumwa yashyize kuri X ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Ati “Biteye ikimwaro n’akababaro kbona ingabo z’u Burundi zakomerekeye i Kasika, Kirungutwe, Mwenga zitwarwa zikajyanwa muri Walikare, zikanajyanwa ku gahato i Kisangani aho gucyurwa iwabo. Bishwe kubera inyungu z’umuntu umwe. Ndayishimiye.”

Yagaragaje ko hari “imirambo y’abasirikare benshi b’u Burundi yashyinguwe mu byobo rusange muri Kasika bikorwa hutihuti mbere y’urugamba ingabo z’u Burundi zarwanyemo n’Intare za Sarambwe.”

Hashize iminsi iminsi imirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta, FARDC, Wazalendo n’izindi bifatanya guhangana na M23.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ingabo za RDC na Wazalendo byavuye muri Kasika no mu bindi bice bitari kure cyane yaho nka Kamituga n’umujyi wa Mwenga, bisiga bisahuye amaduka n’inzu by’abaturage.

Tariki ya 23 Ugushyingo, AFC/M23 yari yafashe santere ya Buhimba iherereye muri Gurupoma ya Waloa Yungu muri teritwari ya Walikale, ariko ku wa 24 Ugushyingo yayivuyemo nyuma y’igitero yagabweho n’ingabo za RDC na Wazalendo, isubira muri Kasopo.

M23 yatangaje ko abasirikare b'u Burundi baguye ku rugamba bashyinguwe mu byobo rusange

No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu