ISIYOSE TV News

Trusted world wide News

isiyose ads

Breaking

Post Top Ad

Your Ad Spot

Sunday, 30 November 2025

Kigali: hatangijwe uburyo bushya bwo gutwara abagenzi

Kigali: hatangijwe uburyo bushya bwo gutwara abagenzi

BUS
Guhera muri ukwezi  k’Ukuboza Mu mujyi wa kigali hatangiye gahunda ivuguruye y’uburyo bwo gutwara abagenzi hagamijwe kunoza serivise no gukomeza kubungabunga ibidukikije.


Ibi byatangajwe mu myanzuro y’inama y’’Abaminisitiri  yaraye iteranye kuri uyu gatanu taliki ya 28/11/2025 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho  hemejwe imyanzuro y’ingenzi irimo na gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Hemejwe ko minisiteri y'lbikorwa remezo izatangiza gahunda nshya yo gutwara abagenzi, guhera mu kwezi gutaha k'Ukuboza 2025, iyi gahunda izatuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa kuburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije. 

Ni gahunda kandi izagezwa no mu yindi mijyi.

Ibi bigamije gutanga no kunoza serivisi yizewe aho biteganyijwe ko bisi zizajya zubahiriza ingengabihe yagenwe Muri iyi gahunda kandi harimo gucunga urujya n'uruza mu buryo bugezeho, Hazashyirwaho uburyo bugezweho bwo gukurikirana imodoka ku gihe, bizatuma zisaranganywa aho zikenewe, bityo abagenzi bakabona serivisi ihoraho mu mihanda yose.

Muri izi mpinduka kandi harimo no kurengera ibidukikije aho biteganijwe ko Ubu buryo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z'Umujyi utangiza ibidukikije nk'uko biteganyijwe muri Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n'lcyerekezo 2050.

Iyi myanzuro ifashwe mu gihe abatega imodoka mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali binubiraga uburyo izi modoka zitinda kubageraho,bagakererwa akazi no gutinda gutaha bakazitegereza bahagaze ku mirongo ku miremire.


No comments:

Post a Comment

ADVERTISE WITH US

Popular Oldest Post

isiyose banner ads

Technology News

Menu