U RWANDA RWATANGIJE GUTANGA URUKINGO RW’INDWARA Y’UMWIJIMA WO MU BWOKO B KU BANA BAKIVUKA
Rwanda Biomedical Centre (RBC)
Healthy People, Wealthy Nation
Kigali, Ku wa 2 Mutarama 2026.
U Rwanda rwatangije urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B ku bana bakivuka. Uru rukingo, ruzajya ruhabwa umwana wese uvutse bitarenze amasaha 24 hagamijwe kumwongerera ubudahangarwa bumurinda kwandura iyi ndwara y’umwijima no kuba yazahazwa na yo.
Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara ikomeye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus (HBV). Abantu benshi bafite iyi ndwara bayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.
Iyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima (urushwima) ndetse na kanseri y’umwijima.
Guha umwana urukingo akimara kuvuka ni bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.
Hirya no hino ku isi, abasaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira. Buri mwaka, iyi ndwara ihitana abarenga miliyoni imwe ahanini bitewe na Kanseri ndetse n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.
U Rwanda rwataye intambwe igaragara mu guhashya indwara y’umwijima ahanini binyuze muri gahunda zisanzwe z’ikingira, gusuzuma abantu benshi no kuvura iyi ndwara ku buntu.
Mu Rwanda, imibare igaragaza ko hari umubare muto w’abafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana 0.26%. Ibi biragaragaza imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guhangana n’iyi ndwara. Gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ku bana bakivuka, birashimangira intego ya Leta y’u Rwanda yo kurandura iyi ndwara mu 2030.
Kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu Gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’igihugu agafashwa; Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo n’uko zitangwa.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima kirakangurira abaganga, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’umuryango nyarwanda muri rusange gufasha no gukurikiranira ko nta mwana n’umwe ucikanwa n’uru rukingo kandi akarubonerera ku gihe. Dufatanyije twese tuzarinda buri mwana uvuka kwandura, turusheho kubaka u Rwanda rw’ahazaza ruzira indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B.
Urukingo ni ingabo y’Ubuzima
Ku bindi bisobanuro mwatwandikira kuri:
healthcommunication@rbc.gov.rw
www.rbc.gov.rw | info@rbc.gov.rw | P.O. Box 7162 Kigali, Rwanda | Phone: 114
Press Release: Rwanda introduces Universal Hepatitis B birth dose into National Immunization Program.
— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) January 2, 2026
====
U Rwanda rwongeye kuri gahunda y'inkingo zihabwa umwana ukivuka urukingo rw'indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa B. pic.twitter.com/XBiNgJJ9iL
📲 Join Our WhatsApp Scholarship & Jobs Group
Get daily updates on jobs, scholarships, and career opportunities.
Join WhatsApp Group

No comments:
Post a Comment