Lomami Marcel yongeye kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports
Rayon Sports yongeye kwakira Lomami Marcel nk’umwe mu batoza bungirije, aho azakorana na Haruna Ferouz wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe nyuma yo gutandukana na Afahmia Lotfi na Azouz Lotfi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma y’igihe ubuyobozi bwa Gikundiro bumaze mu biganiro n’uyu mutoza, byaje kurangira bemeje ko agaruka mu muryango w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Lomami Marcel si izina rishya muri Rayon Sports, kuko yayitoje mu bihe bitandukanye yaba nk’umutoza wungirije ndetse no ku mwanya w’Umutoza Mukuru by’agateganyo. Mu mwaka wa 2018 yakoranye na Karekezi Olivier, mu 2021 asigarana ikipe nyuma yo gutandukana na Masudi Djuma, naho mu 2022 akorana na Guy Bukasa.
Uyu mutoza wakiniye Rayon Sports mu bihe byashize, afite uburambe buhagije mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, aho yananyuze mu makipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Gasogi United na Gorilla FC.
Ku rundi ruhande, Rayon Sports iracyari mu rugendo rwo gushaka Umutoza Mukuru mushya uzakorana n’aba batoza. Amakuru avuga ko Umufaransa Bruno Ferry, uheruka muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu bahabwa amahirwe menshi.
Uyu mutoza ategerejwe mu biganiro bya nyuma ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, ubwo azaba ageze mu Rwanda, ibintu bishobora gutanga icyizere ku bafana ba Gikundiro.
Si ku batoza gusa, kuko Rayon Sports iri no guteganya kongeramo abakinnyi bashya bazafasha ikipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’uko imbaraga zayo zagaragaye ko ari nke mu mikino ibanza.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 nyuma y’imikino 11 imaze gukina, ikaba yitegura guhura na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League.
Izindi nkuru wasoma
Injira muri WhatsApp Group ya Scholarships : Kanda hano winjire


No comments:
Post a Comment