HEC Yatangaje Itangazo ryo Gusaba Inguzanyo yo Kwiga muri Rwanda Polytechnic – Second Intake 2025
Kigali, 22 Ukuboza 2025 – Inama Nkuru Ishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (Higher Education Council – HEC) yatangaje itangazo ryemerera abanyeshuri binjiye mu Rwanda Polytechnic mu mwaka w’amashuri wa 2025 (Second Intake) gusaba inguzanyo yo kwiga.
Abemerewe Gusaba Inguzanyo
Ubu buryo bwo gusaba inguzanyo bugenewe abanyeshuri:
- Babonye admission muri Rwanda Polytechnic mu mwaka w’amashuri wa 2025 (Second Intake)
- Bifuza kwifashisha inguzanyo itangwa na Leta ibinyujije muri HEC
Igihe cyo Gusaba Inguzanyo
- Itangira: 23 Ukuboza 2025
- Irarangira: 11 Mutarama 2026
Nyuma y’iki gihe, nta busabe buzongera kwakirwa.
📲 Ukeneye Ubufasha bwo Gusaba Inguzanyo?
Nturi kumva neza uko wasaba inguzanyo ya HEC cyangwa ufite ikibazo ku bisabwa? Twandikire tugufashe.
💬 Twandikire kuri WhatsAppAho Gusabira Inguzanyo
Abanyeshuri basabwa gukoresha urubuga rwemewe rwa HEC banyuze kuri iyi link:
Ibyitonderwa by’Ingenzi
- Umaze kohereza ubusabe, ntibushobora guhindurwa
- Abemerewe ni ababonye admission muri Second Intake gusa
- Abafite equivalence ya NESA bagomba kuba bafite index number
ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC)
— HEC Rwanda (@HEC_Rwanda) December 22, 2025
MU MWAKA W’AMASHURI 2025 (SECOND INTAKE).
Ubuyobozi ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri… pic.twitter.com/qAnAi4IZR2
Impamvu Utagomba Gucikwa n’Aya Mahirwe
Iyi nguzanyo ifasha abanyeshuri kubona amahirwe yo gukomeza amasomo yabo n’ubwo baba baratinze kubona admission. Ni intambwe ikomeye iganisha ku burezi bufite ireme n’ejo hazaza heza.
Izindi nkuru wasoma
- Hungary Government Scholarship 2026 – Fully Funded
- Laurentian University Scholarships in Canada 2026
📲 Join Our WhatsApp Scholarship & Jobs Group
Get daily updates on jobs, scholarships, and career opportunities.
Join WhatsApp Group

No comments:
Post a Comment