APR FC yasezerewe muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo gutsindwa na Al Hilal yo muri Sudani
![]() |
APR FC yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup |
Ikipe ya APR FC yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup 2025 iri kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsindwa na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 3-1 mu minota 120 y’umukino wabereye kuri KMC Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025.
Uko umukino wagenze
APR FC yari yagaruye abakinnyi batandatu bari bagiye mu makipe y’ibihugu aribo: Denis Omedi, Ronald Ssekiganda, Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert.
Igice cya mbere:
Umukino watangiye amakipe yombi yose yihagazeho cyane, kuko mu minota 20 ya mbere nta kipe yari yarebye mu izamu.
Ku munota wa 27, Hakim Kiwanuka yazamuye umupira ashaka gufasha Togui William ariko myugariro wa Al Hilal awukuraho.
Nyuma gato, ku munota wa 30, Dao Memel yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Togui William ahagaze neza atsinda igitego cya mbere cya APR FC.
Al Hilal yahise isatira cyane, inabona koruneri zitatu zikurikirana ariko ubwugarizi bwa APR FC burakomera. Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye 1-0.
Igice cya kabiri:
Al Hilal yakomeje kotsa igitutu izamu rya APR FC, ku munota wa 48 birangira Birumugisha Jean Claude ahushije uburyo bwari bwiza bwo kwishyura.
APR FC nayo yakomeje gushaka igitego cya kabiri binyuze kuri Ruboneka Jean Bosco na Memel Dao, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ku munota wa 82, Abdul Raouf wa Al Hilal yishyuriye ikipe ye, bituma iminota 90 irangira ari 1-1. Byabaye ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera.
Iminota y’inyongera:
Ku munota wa 93, Sunday Damilare yashyize Al Hilal imbere nyuma y’ikosa ry’ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Ruboneka Jean Bosco.
Mu gace ka kabiri cy’iminota y’inyongera, umunyezamu Yvan Ruhamyankiko wagaruye nabi umupira, usanga Mohammed Abdelrahman ahita atsindira Al Hilal igitego cya gatatu.
Umukino warangiye APR FC itsinzwe 3-1, inabura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma wa Kagame Cup uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025.
soma inkuru zindi z'imikino ukanze hano: ISIYOSE SPORTS
No comments:
Post a Comment